Nyuma y’Ajenda y’Ubuhinzi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yaherukaga kubagezaho mu mwaka wa 2003, iyi Minisiteri inejejwe no kongera kugeza ku bakozi bo mu buhinzi n’ubworozi no ku bandi bakozi bitangira gutsura amajyambere ndetse no kuri ba rwiyemezamirimo mu by’ubuhinzi n’ubworozi, ingingo z’ingenzi mwisomera muri iyi Ajenda y’Ubuhinzi binyuze mu mushinga utera inkunga gahunda y’igihugu y’iyamamazabuhinzi uterwa inkunga n’igihugu cy’Ububiligi.
Iyi ajenda y’uyu mwaka wa 2008, ikubiyemo ingingo zikurikira
Aha, nyiri Ajenda azandikamo buri munsi ibyo yakoze cyangwa se ateganya gukora ahereye muri Nyakanga 2008 kugeza mu Kuboza 2009.
Twakigeneye amafishi anyuranye y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’uburyo bugezweho mu guhunika umusaruro.
Turasangamo ibi bikurikira
Turasaba dukomeje ko hagize icyo buri wese yabona kidasobanutse neza yakitugezaho vuba kugira ngo tuzashobore kukinoza kurushaho muri Ajenda y’Ubuhinzi itaha.
| Attachment | Size |
|---|---|
| Agenda_agricole-Rada-2008-2009.pdf | 6.25 MB |