Amakuru ku bworozi bw'Inkoko

Nyuma y’igihe kitari gito aborozi b’inkoko badafite aho bakura imishwi kubera icyorezo cy’ibicurane by’ibiguruka, Ubu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ubworozi n’ibikomoka ku matungo RARDA cyishimiye kubamenyesha kwongera kwitabira ubworozi bwanyu bw’inkoko.
Mushobora gutumiza imishwi y’inkoko mu bihugu duturanye bitigeze birangwamo kiriya cyorezo, ibyo ni nka UGANDA, KENYA, MALAWI, ndetse no muri HOLLANDE kubabishoboye.

Nta mpungenge RARDA ifite ku bworozi bw’ibiguruka, kubera ko ubu ifite ubushobozi bwo gukumira ibyorezo byose, cyane cyane kiriya cyorezo cy’ibicurane by’inyoni, ikoresheje Laboratoire yayo iri mu Rubirizi , no guhanahana amakuru ku mpuguke zayo zikorera hirya no hino mu gihugu.RARDA ibafitiye impuguke ku bijyanye n’ubworozi bw’inkoko, haba ku bisobanuro bijyanye n’ inzu y’inkoko, imirire, ibijyanye n’imiti n’inkingo z’inkoko, cyangwa se ubworozi bwazo nyirizina.

RARDA kandi izashobora kubabonera imishwi y’umunsi umwe ikoresheje ituragiro(Couvoir) ryayo riri mu Rubilizi, mu mpera z’umwaka wa 2008.

AttachmentSize
Aviculture.pdf1.92 MB