COOPERATIVE POUR LA PROMOTION DE PECHE ET DES ACTIVITES DE VENTE D'ISAMBAZA "COOPPAVI"

COOPPAVI ni Koperative ishinzwe uburobyi, gucuruza no kwigisha akamaro k’isambaza n’amafi yavutse tariki ya 16/04/2003, ihabwa ubuzima gatozi n’ikigo k’igihugu   gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda ku itariki 6/07/2009. Ikaba igizwe n’abanyamuryango 62 harimo 45 b’abagore n’abagabo 17.
 
Imigabo n’imigambi :
 
- Kwigisha akamaro k’isambaza n’amafi mu mubiri
 cyane cyane ku bana bafite ibibazo by’imirire mibi, ku
 bagore batwite n’abapfakazi
- Gushaka uko twabona isambaza zihagije twirobera
 mu kiyaga cya Kivu
- Gucuruza isambaza, amafi ku biciro bishobokeye
 buri wese kugira ngo dukemure ikibazo cy’imirire mibi
 cyane cyane mu bigo mbonezamirire
- Kugerageza gukangurira abanyarwanda kwirinda       
 icyorezo cya SIDA
- Ifuru ya kijyambere yubakishije amatafari ahiye cyangwa
 rukarakara kimwe n’uko ishobora gukorwa nk’ifuru      
 y’imigati barambikaho akayungiro hejuru y’umwotsi
 bakirinda gukoresha ibishariro byumye cyangwa umuyugu
 w’imbaho.
- Bashobora gushyira utuyungiro turiho isambaza hejuru
   y’ifuru duke cyangwa twinshi.
- Bafata ibiro 25 by’isambaza bakaminjyagiramo ikiro 1
 cy’umunyu bagategereza isaha imwe bakabona gufata
 nkeya zikwiranye n’akayungiro.
 

AMAFI
- Amafi atunganywa nk’isambaza
- Amafi arabagwa, bagakuramo ibyo mu nda,
  bagakuraho amagaragamba (écailles)
- Amafi barayotsa asatuye cyangwa adasatuye
- Amafi ashobora gukurwaho imihore (filet) bakayite
  ka yonyine (ibisigazwa babikoramo potage)
- Amafi cyangwa isambaza bishobora gutekwa mu
  bindibiryo (ibirayi, ibitoki,….ibirungo ni nk’ibyavuzwe
  haruguru.
« GIRUMUBIRI »
 Ni isambaza zanitswe zikiva mu mazi iyo zimaze  kuma zikurwamo ifu igaburirwa abana bato,         abarwaye bwaki n’izindi ndwara zijyanye n’imirire mibi,...ku  barwayi ba SIDA ni akarusho.
Bashobora kuyikoresha baminjira mu biryo.

Bazabimenyera mu kuza kugura isambaza, amafi
- Kubungabunga umutungo kamere mu kiyaga cya  
 Kivu dufatanya n’ubuyobozi mu kubuza abantu     
   kuroba utwana duto tw’isambaza n’amafi n’imitego
   itemewe
- Rishobora gukora indi mirimo ihuje n’iyo ntego    
 ijyanye n’igihe tugezemo.

Yellow page info
Stakeholder contact email: 
avisambaza@yahoo.fr
Stakeholder contact tel number: 
+250 783 615 872
Keywords: 
Fish
Keywords: 
Rubavu
Keywords: 
Poisson
Keywords: 
Cooperative
Keywords: 
Promotion
Keywords: 
ISAMBAZA
Keywords: 
AMAFI
Keywords: 
INDUGU
Keywords: 
APLOCOMIS
Keywords: 
RWANDARUSHYA
Keywords: 
GIRUMUBIRI
Keywords: 
RYOHERWA
Keywords: 
RWIYUBAKE
Keywords: 
PECHES
Geographic area of intervention: 
NYABIHU
AttachmentSize
DEPLIANT_COOPPAVI.pdf170.67 KB