Indwara ya Kirabiranya (bagiteriyoze) iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa xanthomonas, ni indwara y’urutoki yagaragaye bwa mbere muri Etiyopiya (Ethiopia) mu mwaka w’ 1968 yongera kugaragara mu gihugu cy’u Buganda mu mwaka w’ 2001.
Ubushakashatsi bwo kuyirwanya ntacyo bwagezeho gishimishije, ni yo mpamvu mu gihe cy’imyaka itatu, Kirabiranya yari imaze gukwira mu turere 14 tw’u Buganda no muri Kongo (RDC) mu karere ka Masisi, kuri Km 70 uvuye ku mupaka w’u Rwanda (Akarere ka Rubavu). Nk’uko byemezwa n’abahinzi b’aho yagaragaye, Kirabiranya igabanya umusaruro cyane. Ibitoki byamaze kwandura iyo ndwara bita agaciro kabyo, kuko bidashobora kuribwa n’abantu cyangwa n’amatungo.